Wednesday, June 3, 2020

Inkomoko y'igitekerezo cya Radou cyo gushinga Quincaillerie

SHARE

By Canisius Kagabo


Iradukunda Eric Radou, myugariro w'ikipe ya Police FC n'Amavubi wamaze gushing Quincaillerie irimo ibikoresho by'ubwubatsi, avuga ko yabikoze mu rwego rwo kwiteganyiriza ejo hazaza mu gihe yazaba atagikina umupira w'amaguru azabone ikimugoboka.
SECOS Ltd Co. ni ko Quincaillerie ye yayise ikaba iherereye mu Gakiriro ka Gisozi, aho acuruza ibikoresho y'ubwabatsi.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Radou yavuze ko ari igitekerezo yari amaranye imyaka igera muri 3 ariko yarabuze ikintu na kimwe yakora kuko ibyo yatekerezaga byose yumvaga bitarimo guhura neza.
Yagize ati“hashize imyaka 3 ntekereza kugira icyo nakora mbaye mbonye ubushobozi, utwo nari mfite duke nkagenda nshyira ahantu, nkavuga nti ariko se nakora iki? Nkatekereza ibindi nkumva ntibivamo ariko nkavugana n'abantu bakangira inama.”
Umushuti we afata nka mukuru we w'umwenjeniyeri (engineer) ni we waje kumuha igitekerezo cyo gushinga quuincaillerie na we abitekereje yumva ni byo.
Yagize ati“hari umushuti wanjye mufata nka mukuru wanjye, ni byo bintu akoramo yarambwiye ngo nshinge quincaillerie kandi izunguka, natangiriye ku bikoresho bike ndimo kugenda nzamuka, abantu barimo kuza bangurira, ndimo ndongeramo n'utundi.”
Iradukunda Eric Radou avuga ko aka ariko kazi yatekereje ko yakora nyuma yo gukina umupira w'amaguru kuko abizi neza ko mu minsi iri imbere kazamugirira akamaro, akaba anagira inama bagenzi be ko bagira icyo batekereza bakora mu mafaranga bakura muri ruhago kuko akabando kazagusindagiza uri umusaza ugatera ukiri umwana.
Avuga ko ari igitekerezo yari amaranye imyaka 3
Muri Quincaillerie ye
SHARE

Author: verified_user

An IT professional software developer, desktop, web and mobile. Have been working in the tech industry for 13 years. husband, father , citizen , global traveler.

0 comments: