Showing posts with label News. Show all posts
Showing posts with label News. Show all posts

Wednesday, June 3, 2020

Inkomoko y'igitekerezo cya Radou cyo gushinga Quincaillerie

Inkomoko y'igitekerezo cya Radou cyo gushinga Quincaillerie

By Canisius Kagabo


Iradukunda Eric Radou, myugariro w'ikipe ya Police FC n'Amavubi wamaze gushing Quincaillerie irimo ibikoresho by'ubwubatsi, avuga ko yabikoze mu rwego rwo kwiteganyiriza ejo hazaza mu gihe yazaba atagikina umupira w'amaguru azabone ikimugoboka.
SECOS Ltd Co. ni ko Quincaillerie ye yayise ikaba iherereye mu Gakiriro ka Gisozi, aho acuruza ibikoresho y'ubwabatsi.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Radou yavuze ko ari igitekerezo yari amaranye imyaka igera muri 3 ariko yarabuze ikintu na kimwe yakora kuko ibyo yatekerezaga byose yumvaga bitarimo guhura neza.
Yagize ati“hashize imyaka 3 ntekereza kugira icyo nakora mbaye mbonye ubushobozi, utwo nari mfite duke nkagenda nshyira ahantu, nkavuga nti ariko se nakora iki? Nkatekereza ibindi nkumva ntibivamo ariko nkavugana n'abantu bakangira inama.”
Umushuti we afata nka mukuru we w'umwenjeniyeri (engineer) ni we waje kumuha igitekerezo cyo gushinga quuincaillerie na we abitekereje yumva ni byo.
Yagize ati“hari umushuti wanjye mufata nka mukuru wanjye, ni byo bintu akoramo yarambwiye ngo nshinge quincaillerie kandi izunguka, natangiriye ku bikoresho bike ndimo kugenda nzamuka, abantu barimo kuza bangurira, ndimo ndongeramo n'utundi.”
Iradukunda Eric Radou avuga ko aka ariko kazi yatekereje ko yakora nyuma yo gukina umupira w'amaguru kuko abizi neza ko mu minsi iri imbere kazamugirira akamaro, akaba anagira inama bagenzi be ko bagira icyo batekereza bakora mu mafaranga bakura muri ruhago kuko akabando kazagusindagiza uri umusaza ugatera ukiri umwana.
Avuga ko ari igitekerezo yari amaranye imyaka 3
Muri Quincaillerie ye
Tanasha na Diamond bashyize ku ruhande ibibatanya

Tanasha na Diamond bashyize ku ruhande ibibatanya

By Our Reporter



Ku nyungu z'umwana w'umuhungu babyaranye, Tanasha Donna n'umuhanzi Diamonds Platnumz bashyize ku ruhande uburakari umwe afitiye undi batangira gutegura ejo hazaza ha Naseeb Jr.
Mu Kwakira 2019 ni bwo Diamond na Tanasha bari bamaze igihe bakundana bibarutse umwana w'umuhungu, abantu bari bazi ko bazanabana ariko baje gutungurwa n'uko baje gutandukana.
Muri Werurwe 2020, baje gutandukana ndetse Tanasha yumvikana mu bitangazamakuru avuga amagambo akomeye kuri Diamond, avuga ko yamuhemukiye, ari umuhehesi n'ibindi.
Nk'uko uyu mukobwa yabitangarije Radio Citizens yo muri Kenya, yavuze ko ubu hagati ye na se w'umwana we nta kibazo gihari, bakaba barahisemo gushyira uburakari ku ruhande ku bw'inyungu z'umwana wa bo.
Yagize ati“njye na papa w'umuhungu wanjye tumeze neza, turavugana ntabwo tukiri abanzi , tumeze neza, turavugana ku bw'umuhungu wacu, ndamwubaha cyane.”
Muri Mata 2020, Tanasha yatangaje ko atifuza ko umwana we yakura adafite se, akaba ari na yo mpamvu yagerageje kurwana ku mubano we na Diamond ariko bikarangira byanze kuko Diamond we yasaga n'aho atabyitayeho.
Bahisemo kwiyunga kubera umwana babyaranye