Wednesday, June 3, 2020

MINISITIRI SHYAKA YAGERERANYIJE GUSHYIRA RUSIZI NA RUBAVU MU KATO NKO KWIGIZAYO IBUYE RYASHOBORAGA KWICA ISUKA

SHARE




Itangazo ry'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 2 Kamena 2020, iyobowe na Perezida Paul Kagame rivuga ingendo no gutwara abantu kuri moto byemewe mu gihugu hose havuyemo mu karere ka Rusizi n'aka Rubavu. Mu kiganiro kuri RBA, Minisitiri Shyaka Anastase yagize ati “Turagira ngo Rubavu tuyirinde tudategereje ko covid-19 ibanza kuhagira nko muri Rusizi. Rubavu rero ntabwo bakeneye kugira abantu 10,20 barwara kugira ngo tubone gufata ingamba”. Minisitiri Shyaka avuga ko uturere twa Rusizi na Rubavu twashyizwe mu kato dufite aho duhuriye kuko twombi ari uturere dukora ku mipaka kandi tugirana urujya n'uruza rwinshi n'ibihugu by'abaturanyi. Ati “Ni ngombwa ko tuzirikana ko nubwo haba hari uko gushaka amafaranga nta kiruta ubuzima. Niba mu mujyi nk'uriya (Kamembe) hageze abarwayi 10, cumi na bangahe, ni ukuvuga ngo ikibazo kirahari kandi kirakomeye”. Minisitiri Shyaka yasobanuye ko nubwo akarere ka Rubavu nako kashyizwe mu kato, ho hataragarara abarwayi bafite covid-19 ngo ahubwo ni ugukumira ikibazo kitaraba. Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko basanze abarwayi bashya ba covid-19 babonetse mu karere ka Rusizi ari abagize aho bahurira n'urujya runini rwambukiranya imipaka. Ngo ni abatwara amamoto n'abakora ubundi bucuruzi. Minisitiri Shyaka avuga ko mu turere twa Rusizi na Rubavu ariho basanze hakenewe imbaraga nyinshi. Ati “Ubundi mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka', hariya rero hari ibuye. Iryo buye turagira ngo turitazure turyigizeyo neza ariko birasaba ubufatanye bw'Abanyarusizi n'Abanyarubavu n'abandi Banyarwanda b'inzego za Leta ko zihaguruka zigakurikirana, ariko n'abandi Banyarwanda bagomba kwibera abarinzi”. Amabwiriza mashya avuga ko utubari, insengero n'amashuri bikomezwa gufunga. Kuri serivise zitafunguwe, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye Abanyarwanda kubabarira guverinoma ati “Ntibagire ngo ni ukutabatekerezaho ahubwo guverinoma izakomeza kureba amabwiriza yazakurikizwa kugira ngo izo serivise zifungurwe”. Minisitiri Shyaka Anastase yasabye abamotari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, kandi nabo icyo babonye gikeneye kongerwa ku ngamba Leta yatekereje bakacyongeraho kugira ngo birinde ikwirakwira rya covid-19. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko amabwiriza mashya yatangajwe agomba kubahirizwa 100%. Yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda gutwara ibinyabiziga ku muvuduko ukabije, kandi bakirinda kwandura covid-19. Ati “Kugerayo amahoro neza, ni ukugera mu rugo udakoze impanuka kandi utanduye covid-19”. CP yashimiye Abanyarwanda hirya no hino bakomeje gutanga amakuru y'abanyuranya n'amabwiriza yo kwirinda covid-19. Mu bakomeje kunyuranya n'aya mabwiriza harimo abateranira ahantu bagasenga n'abajya mu tubari.

#News
SHARE

Author: verified_user

An IT professional software developer, desktop, web and mobile. Have been working in the tech industry for 13 years. husband, father , citizen , global traveler.

0 comments: