Ad 728x90

Wednesday, June 3, 2020

Inkomoko y'igitekerezo cya Radou cyo gushinga Quincaillerie

Inkomoko y'igitekerezo cya Radou cyo gushinga Quincaillerie

By Canisius Kagabo


Iradukunda Eric Radou, myugariro w'ikipe ya Police FC n'Amavubi wamaze gushing Quincaillerie irimo ibikoresho by'ubwubatsi, avuga ko yabikoze mu rwego rwo kwiteganyiriza ejo hazaza mu gihe yazaba atagikina umupira w'amaguru azabone ikimugoboka.
SECOS Ltd Co. ni ko Quincaillerie ye yayise ikaba iherereye mu Gakiriro ka Gisozi, aho acuruza ibikoresho y'ubwabatsi.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Radou yavuze ko ari igitekerezo yari amaranye imyaka igera muri 3 ariko yarabuze ikintu na kimwe yakora kuko ibyo yatekerezaga byose yumvaga bitarimo guhura neza.
Yagize ati“hashize imyaka 3 ntekereza kugira icyo nakora mbaye mbonye ubushobozi, utwo nari mfite duke nkagenda nshyira ahantu, nkavuga nti ariko se nakora iki? Nkatekereza ibindi nkumva ntibivamo ariko nkavugana n'abantu bakangira inama.”
Umushuti we afata nka mukuru we w'umwenjeniyeri (engineer) ni we waje kumuha igitekerezo cyo gushinga quuincaillerie na we abitekereje yumva ni byo.
Yagize ati“hari umushuti wanjye mufata nka mukuru wanjye, ni byo bintu akoramo yarambwiye ngo nshinge quincaillerie kandi izunguka, natangiriye ku bikoresho bike ndimo kugenda nzamuka, abantu barimo kuza bangurira, ndimo ndongeramo n'utundi.”
Iradukunda Eric Radou avuga ko aka ariko kazi yatekereje ko yakora nyuma yo gukina umupira w'amaguru kuko abizi neza ko mu minsi iri imbere kazamugirira akamaro, akaba anagira inama bagenzi be ko bagira icyo batekereza bakora mu mafaranga bakura muri ruhago kuko akabando kazagusindagiza uri umusaza ugatera ukiri umwana.
Avuga ko ari igitekerezo yari amaranye imyaka 3
Muri Quincaillerie ye
Tanasha na Diamond bashyize ku ruhande ibibatanya

Tanasha na Diamond bashyize ku ruhande ibibatanya

By Our Reporter



Ku nyungu z'umwana w'umuhungu babyaranye, Tanasha Donna n'umuhanzi Diamonds Platnumz bashyize ku ruhande uburakari umwe afitiye undi batangira gutegura ejo hazaza ha Naseeb Jr.
Mu Kwakira 2019 ni bwo Diamond na Tanasha bari bamaze igihe bakundana bibarutse umwana w'umuhungu, abantu bari bazi ko bazanabana ariko baje gutungurwa n'uko baje gutandukana.
Muri Werurwe 2020, baje gutandukana ndetse Tanasha yumvikana mu bitangazamakuru avuga amagambo akomeye kuri Diamond, avuga ko yamuhemukiye, ari umuhehesi n'ibindi.
Nk'uko uyu mukobwa yabitangarije Radio Citizens yo muri Kenya, yavuze ko ubu hagati ye na se w'umwana we nta kibazo gihari, bakaba barahisemo gushyira uburakari ku ruhande ku bw'inyungu z'umwana wa bo.
Yagize ati“njye na papa w'umuhungu wanjye tumeze neza, turavugana ntabwo tukiri abanzi , tumeze neza, turavugana ku bw'umuhungu wacu, ndamwubaha cyane.”
Muri Mata 2020, Tanasha yatangaje ko atifuza ko umwana we yakura adafite se, akaba ari na yo mpamvu yagerageje kurwana ku mubano we na Diamond ariko bikarangira byanze kuko Diamond we yasaga n'aho atabyitayeho.
Bahisemo kwiyunga kubera umwana babyaranye
MINISITIRI SHYAKA YAGERERANYIJE GUSHYIRA RUSIZI NA RUBAVU MU KATO NKO KWIGIZAYO IBUYE RYASHOBORAGA KWICA ISUKA

MINISITIRI SHYAKA YAGERERANYIJE GUSHYIRA RUSIZI NA RUBAVU MU KATO NKO KWIGIZAYO IBUYE RYASHOBORAGA KWICA ISUKA





Itangazo ry'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 2 Kamena 2020, iyobowe na Perezida Paul Kagame rivuga ingendo no gutwara abantu kuri moto byemewe mu gihugu hose havuyemo mu karere ka Rusizi n'aka Rubavu. Mu kiganiro kuri RBA, Minisitiri Shyaka Anastase yagize ati “Turagira ngo Rubavu tuyirinde tudategereje ko covid-19 ibanza kuhagira nko muri Rusizi. Rubavu rero ntabwo bakeneye kugira abantu 10,20 barwara kugira ngo tubone gufata ingamba”. Minisitiri Shyaka avuga ko uturere twa Rusizi na Rubavu twashyizwe mu kato dufite aho duhuriye kuko twombi ari uturere dukora ku mipaka kandi tugirana urujya n'uruza rwinshi n'ibihugu by'abaturanyi. Ati “Ni ngombwa ko tuzirikana ko nubwo haba hari uko gushaka amafaranga nta kiruta ubuzima. Niba mu mujyi nk'uriya (Kamembe) hageze abarwayi 10, cumi na bangahe, ni ukuvuga ngo ikibazo kirahari kandi kirakomeye”. Minisitiri Shyaka yasobanuye ko nubwo akarere ka Rubavu nako kashyizwe mu kato, ho hataragarara abarwayi bafite covid-19 ngo ahubwo ni ugukumira ikibazo kitaraba. Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko basanze abarwayi bashya ba covid-19 babonetse mu karere ka Rusizi ari abagize aho bahurira n'urujya runini rwambukiranya imipaka. Ngo ni abatwara amamoto n'abakora ubundi bucuruzi. Minisitiri Shyaka avuga ko mu turere twa Rusizi na Rubavu ariho basanze hakenewe imbaraga nyinshi. Ati “Ubundi mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka', hariya rero hari ibuye. Iryo buye turagira ngo turitazure turyigizeyo neza ariko birasaba ubufatanye bw'Abanyarusizi n'Abanyarubavu n'abandi Banyarwanda b'inzego za Leta ko zihaguruka zigakurikirana, ariko n'abandi Banyarwanda bagomba kwibera abarinzi”. Amabwiriza mashya avuga ko utubari, insengero n'amashuri bikomezwa gufunga. Kuri serivise zitafunguwe, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye Abanyarwanda kubabarira guverinoma ati “Ntibagire ngo ni ukutabatekerezaho ahubwo guverinoma izakomeza kureba amabwiriza yazakurikizwa kugira ngo izo serivise zifungurwe”. Minisitiri Shyaka Anastase yasabye abamotari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, kandi nabo icyo babonye gikeneye kongerwa ku ngamba Leta yatekereje bakacyongeraho kugira ngo birinde ikwirakwira rya covid-19. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko amabwiriza mashya yatangajwe agomba kubahirizwa 100%. Yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda gutwara ibinyabiziga ku muvuduko ukabije, kandi bakirinda kwandura covid-19. Ati “Kugerayo amahoro neza, ni ukugera mu rugo udakoze impanuka kandi utanduye covid-19”. CP yashimiye Abanyarwanda hirya no hino bakomeje gutanga amakuru y'abanyuranya n'amabwiriza yo kwirinda covid-19. Mu bakomeje kunyuranya n'aya mabwiriza harimo abateranira ahantu bagasenga n'abajya mu tubari.

#News